Minisiteri y'Ibidukikije yiyemeje kongera ubuso buteyeho imigano mu rwego rwo kurwanya isuri no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda
Kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Werurwe, abayobozi n’abakozi ba Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho bahuriye mu gikorwa cyo gutera imigano ku nkengero za ruhurura nini irimo yagurwa iherereye mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nko mu Kanogo.
Uyu muganda udasanzwe kandi witabiriwe na Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Madamu Marie Solange Kayisire, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abakuru b’Ingabo na Polisi mu Mujyi wa Kigali n’abakozi b’Akarere ka Nyarugenge.
Uyu munsi hatewe imigano 1500 yo mu bwoko bwa Bambusa textilis ikaba ari ubwoko bukura vuba kandi bubyara cyane bukanatanga umusaruro mwiza. Bikaba byakozwe mu rwego rwo kurwaya isuri no kurinda inkengero za ruhura kugira ngo ibitaka bitazajya biyimanukiramo bigatuma iziba kandi inyuramo amazi bikaba byakomeza guteza ibiza by’imyuzure. Iyi migano kandi ikazanakomeza guterwa hirya no hino mu gihugu, intego ikaba ari uko ubuso buteyeho imigano buzava kuri hegitari 523.5 bukagera kuri hegitari 3645.5.
Aganira n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yavuze ko Minisiteri y’Ibidukikije igiye kujya itegura umuganda nibura inshuro ebyiri mu kwezi kugira ngo ibikorwa byo kurwanya isuri byihute kandi n’ubuso bugomba guterwaho imigano bugerweho vuba.
Yagize ati “U Rwanda rufite intego yo kubungabunga ibishanga, ibiyaga, inzuzi, imigezi n’indi miyoboro inyuramo amazi cyane cyane hano mu Mujyi wa Kigali. Muri ibi bikorwa hazifashishwa imigano n’ibindi biti bifasha kurinda isuri no gufata ubutaka buri ku nkombe. Murumva ko tutategereza umuganda wa rimwe mu kwezi cyane ko muri iyi minsi impanuka zikomoka ku biza by’imvura ziyongereye cyane.”
Yongeye agira ati “Uretse kubungabunga umutungo kamere w’amazi, ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, byagaragaye ko imigano inafite akamaro mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Harimo ishobora kuribwa indi igakorwamo ibikoresho binyuranye nk’imbaho, intebe, impapuro z’isuku n‘ibindi; ndetse biteganijwe ko vuba aha hazubaka uruganda rutunganya ibikomoka ku migano akazaba ari n’amahirwe yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.”
Umuganda w’uyu munsi wabaye mu gihe u Rwanda rushyira mu bikorwa gahunda yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Korona Virusi, ukaba witabiriwe n’abantu bake kugira ngo bishoboke kubahiriza intera nini hagati y’umuntu n’undi mu gihe bakora.
Topics