Minisitiri Biruta yagaragaje ko gutekereza no kwemera uruhare rw’abanyarwanda ubwabo muri Jenoside yakorewe abatutsi ari ingenzi mu rugendo rwo kwiyubaka

Ku wa 10 Mata 2019 abakozi ba Minisiteri n’ibigo bikorera mu nyubako ya Nyarugenge Pension Plaza bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

 Mu mpanuro Minisitiri Biruta yahaye abari bateraniye muri icyo gikorwa, yabasabye gutekereza ku ruhare abanyarwanda ubwabo bagize muri Janoside yakorewe abatutsi kuko n’ubwo ari inyigisho zaturutse ku bandi – abakoloni – abanyarwanda nabo bazakiriye bakibagirwa ibyo basangiye bagashyiraa imberre ibyo babwiwe ko bibatandukanya.

Yagize ati “igihe cyose iyo tuvuga amateka ya Jenoside tugaragaza cyane uruhare rw’abakoloni urwacu nk’abanyarwanda tukarugira ruto. Ndagira ngo rero mbasabe tujye dutekerreza no ku ruhare rwacu ubwacu kuko ari bwo buryo bwiza buzadufasha gutera intambwe idasubira inyuma mu kwiyubaka no kubaka igihugu cyacu. Imbuto abo babibye twarayakiriye turayibagarira hanyuma iza kutugiraho ingaruza za Jenoside yakorewe abatutsi.”

Yongeye agira ati “Mu bibazo tugihangana nabyo, haracyarimo rya pfunwe, ikimwaro cya bamwe bakoze Jenoside bananiwe kwakira ibyo bakoze, bagahitamo gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.  Aba tugomaba gukomeza guhangana nabo kugira ngo dushobore kubaka ejo hazaza h’abadukomokaho.”

Muri iki gikorwa kandi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Gucunga no Guteza imbere Amazi n’Amashyamba mu Rwanda, Ngabonziza Prime, yatanze ikiganiro ku “Ubumwe bw’Abanyarwanda mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka icyerekezo gikwiye” aho yagaragaje  amategeko na gahunda zinyuranye zashyizweho na Leta hagamijwe  gutanga ubutabera, kugaragaza ukuri ku byabaye no gukomeza kunga abanyarwanda.

Zimwe muri izi gahunda Inkiko Gacaca , gushyiraho amategeko ahana icyaha cya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, kubaka no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, gahunda y’ubumwe n’ ubwiyunge n’ibindi.

Muri Nyarugenge Pension Plaza hakorera Minisiteri y’Ibidukikije, iy’Urubyiruko, iy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereza y’Ubutaka mu Rwanda n’Ikigo gishinzwe Gucunga no Guteza imbere Amazi n’Amashyamba mu Rwanda

Topics

No categories available.

RWANDA TO CALL FOR MORE AMBITIOUS CLIMATE ACTION AT COP28

Press Release - For Immediate Release 30 November 2023 | Dubai, UAE
Read more →

GREEN CLIMATE FUND APPROVES MAJOR CLIMATE RESILIENCE AND GREEN GROWTH INVESTMENTS IN RWANDA WORTH USD 80 MILLION

Press Release - For Immediate Release 25 October 2023 | Kigali, Rwanda
Read more →

ONE SHOT, ONE TREE CAMPAIGN TO KICK OFF RWANDA’S ANNUAL TREE PLANTING SEASON

Press Release - For Immediate Release 29 September 2023 | Kigali, Rwanda
Read more →

RWANDA TO HOST INTERNATIONAL CONFERENCE ON CONSERVATION BIOLOGY

Press Release - For Immediate Release Kigali, Rwanda - 22 July 2023
Read more →
-->