MU RWANDA HARATERANIRA INAMA YIGA KU NGUFU N'IMIHINDAGURIKIRE Y'IBIHE
Kigali, ku ya 16 Gicurasi 2022 - Mu gihe hakenewe ingamba zikomeye zo kurwanya imihindagurikire y’ibihe no kugabanya ubusumbane bw’isi, Ihuriro rya SEforALL rya 2022 rizatangira ejo ku ya 17 Gicurasi i Kigali, mu Rwanda mu rwego rwo kwihutisha bigaragara intambwe zirimo guterwa ngo haboneke ingufu zitangingiza kuri bose. Byateguwe ku bufatanye bwa SEforALL ( Ihuriro ku ngufu zirambye kuri bose) na guverinoma yu Rwanda, akaba aribwo bwa mbere ibirori nkibi bizaba bibereye muri Afrika.
Ihuriro mpuzamahanga rya SEforALL ni ikoraniro mpuzamahanga ry’amateka ku ngufu zirambye. Abayobozi b’ isi baturutse muri za guverinoma, abacuruzi, ibigo by’iterambere, sosiyete sivile n’indi miryango myinshi kimwe n’abahagarariye urubyiruko bazubaka ubufatanye, basangire ubumenyi, kandi bashireho imihigo idasanzwe ku ngufu n’ibihe mbere y’inama yaCOP27 izabera mu Misiri.
Abatazashobora kwitabira Ihuriro rya SEforALL imbonankubone bashobora kwiyandikisha kugirango bakurikirane iyo nama ku ikoranabuhanga bakoresheje uyu murongo
Ku ya 17 Gicurasi, abayobozi bakomeye ku isi bazavuga imbwirwaruhame zitangiza inama y’ihuriro. Ku rutonde rw’abitezwe muri uwo muhango harimo:
Usibye aba bavuga rikumvikana baturutse impande zose z'isi bazitabira gahunda nyamukuru y'Ihuriro, abaminisitiri baturutse mu bihugu bya Afurika na Aziya bazitabira inama nyunguranabitekerezo y’aba Minisitiri. Aba bayobozi bazafatanya gutanga ubusobanuro by’icyo inzibacyuho ikwiye/y’ukuri kandi ibereye bose (equitable) ku ngufu aricyo, hagamijwe gufasha gushyiraho imihigo n’ibikorwa bigamije kubona ingufu kandi biduharurira inzira ituganisha kuri COP27. Urugaga rw’aba Minisitiri b’Afurika ruzasohora itangazo rigaragaza uburyo ibihugu bya Afurika bishobora kugera ku ntego z’iterambere ryabyo kandi bakomeza gushyira mu bikorwa ingamba zirebana n’imihindagurikire y’ibihe.
Intumwa yihariye ihagarariye y’ Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’ingufu zirambye kuri bose (SEforALL), Damilola Ogunbiyi yagize ati: " Urugendo rutuganisha ku ngufu zitanduza ruterwa n’ubushobozi bwacu bwo koroshya ingendo z’ibihugu biri mu nzira y'amajyambere, harimo nibyo ku mugabane wa Afurika."By'umwihariko muri iki gihe gikomeye cyo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ku isi, twishimiye gufatanya na Guverinoma y'u Rwanda kwakira ihuriro rya SEFALL 2022 muri Afurika ku nshuro ya mbere mu mateka yacu."
Nyakubahwa Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya, Minisitiri w’ Ibidukikije, Repubulika y’ u Rwanda nawe yagize ati: “U Rwanda rwishimiye kuba umufatanyabikorwa mukwakira Ihuririro SEFALL 2022 r i Kigali. Nk’igihugu, dushyira mubikorwa politiki y’ingufu zidaheza kandi tugakora ku buryo buri wese ahantu heza kandi hatabangamiye ubuzima bwe. Ingufu zitanduye kandi zihendutse nizo nkingi y’iterambere rirambye kandi turateganya guteza imbere ingufu zirambye kuri bose binyuze mu biganiro binyuze mu mucyo kandi byungura ubumenyi biteganyijwe muri iri huriro, ”
Ihuriro ry' uyu mwaka kandi rizizihiza isabukuru y’ imyaka 10 SEforALL ikorana na Loni kugirango hashyirwe mu bikorwa ibikorwa bigamije kugera kuri SDG7.
Sura urubuga rwa SEforALL kugirango ubone amakuru yinyongera.
Topics