U RWANDA RUZAKIRA IHURIRO MPUZAMAHANGA KU BUHINZI BW’IBITI BIVANGWA N’IMYAKA.

U Rwanda rwatangajwe ko ari icyo gihugu kizakira ihuriro ry’isi ryiga ku buhinzi bubangikanya ibiti bivangwa n’imyaka muri 2025 aho rizaba ribaye ku nshuro ya gatandatu. Ni mu itangazo ryasohotse mu ihuriro ry’isi ryo ku nshuro ya gatanu ryaberaga I Quebec muri Canada tariki ya 21 Nyakanga.

Ihuriro ry’isi ryo ku nshuro ya gatandatu ku buhinzi bubangikanya ibiti bivangwa n’imyaka rizabera i Kigali muri 2025, rizahuriza hamwe intumwa zirenga 1,500 zirimo abashakashatsi, abarimu ba za kaminuza, abafatanyabikorwa mu iterambere, inzego z’ abikorera n’iza Leta hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga mu mihingire y’ ibiti bivangwa n’imyaka.

Iri huriro rizazamura ishusho y’ imihingire y’ ibiti bivangwa n’ ibihingwa, kandi rinazamure inkunga, ubushake n’ ishoramari muri ubwo buhinzi. Rizashyiraho amahame ku birebana n’ ubufatanye, ishoramari ndetse rinashyireho umurongo rusange ngenderwaho mu buhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka. “U Rwanda rutewe ishema ni uko rwatoranijwe kuzakira ihuriro ry’isi ryo ku nshuro ya gatandatu ku buhinzi bw’ibiti bivangwa n’ibihingwa binyuze mu ipiganwa. Tunejejwe no guha ikaze mu Rwanda muri 2025 umuryango rusange uhuriye ku buhunzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka” Patrick Karera, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ Ibidukikije, ubwo yagaragarizaga intumwa z’ ihuriro ry’ uyu mwaka ryaberaga muri Canada, uko u Rwanda rwiteguye mu kuzakira icyo gikorwa”.

Ihuriro ry’isi ku buhinzi bw’ibiti bivangwa n’ibihingwa rizategurwa n’ ihuriro mpuzamahanga ku buhinzi bw’ ibiti bivangwa n’ibihingwa (IUAF), Minisisteri y’ Ibidukikije, Ikigo Gishinzwe Gucunga no Guteza Imbere Amashyamba (RFA) ndetse n’ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB).

“Tunejejwe no kuzahurira i Kigali, U Rwanda rufite abaturage bakora ubuhinzi buciriritse babangikanya n’ibiti bivangwa n’ibihingwa,ni igihugu gitanga ingero zitangaje uko ibiti bivangwa n’ibihingwa mu mirima mito hagamijwe kongera umusaruro. Byongeye kandi, u Rwanda rumaze kuba icyamamare mu mikorere myiza n’ imitegurire y’ inama " Patrick Worms, Perezida wa IUAF.

Mwarakoze kugirira u Rwanda ikizere cyo kuzakira ihuriro ry’isi ryo kunshuro ya gatandatu ku buhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka.  Murakaza neza. Ni aho mu Rwanda muri 2025! (Twiteguye kubabona muri 2025!)" Patrick Karera asoza ijambo rye.

Ku bindi bisobanuro

• Basile UWIMANA, Communication and Outreach specialist, Minisiteri y’ Ibidukikije, kuri buwimana@environment.gov.rw.

• Alice NAMBAJE, Communication Specialist, Minisiteri y’ Ibidukikije, kuri anambaje@environment.gov.rw

Topics

No categories available.

RWANDA TO CALL FOR MORE AMBITIOUS CLIMATE ACTION AT COP28

Press Release - For Immediate Release 30 November 2023 | Dubai, UAE
Read more →

GREEN CLIMATE FUND APPROVES MAJOR CLIMATE RESILIENCE AND GREEN GROWTH INVESTMENTS IN RWANDA WORTH USD 80 MILLION

Press Release - For Immediate Release 25 October 2023 | Kigali, Rwanda
Read more →

ONE SHOT, ONE TREE CAMPAIGN TO KICK OFF RWANDA’S ANNUAL TREE PLANTING SEASON

Press Release - For Immediate Release 29 September 2023 | Kigali, Rwanda
Read more →

RWANDA TO HOST INTERNATIONAL CONFERENCE ON CONSERVATION BIOLOGY

Press Release - For Immediate Release Kigali, Rwanda - 22 July 2023
Read more →
-->